12/11/2021
Abacyaba, abo mu Gahunga k'Abarashi kwa Rukara rwa Bishingwe mukomere ntimushenguke mushinzeyo irindi cumu ahatazima mu Bazimu Bacu Batazima!
Genda Mwuzukuru, Umushibu ku Mizi y' utarazambiye u , , Rutiganda mu Bacyemba, uwatikuye Rugigana Rupias yihaye ibyo kunyaga rubanda rw'Abarashi bo mu Gahunga ubutaka bwabo, ati: "Nkwice urw'Igikundiro." !
Rukara rwa Bishingwe Ndagijimana ashibuka mu mizi, yabaye Rwaamwa mu mateka y’u Rwanda kubwo kwivugana umuzungu Padiri Rupias Benimana batutse kuba Rugigana, amutsinze iwabo mu Gahunga k’Abarashi, ahagana mu mwaka w’1912. Icyo gihe Rugigana yari yigize umucamanza yihaye ibyo kujya kwimura imbago za rubanda rw'Abarashi yasanze, maze Umukuru w' bimwanga mu nda bamwihangamo bamukongerezamo uburakari bwatumye u Rwanda rwimanwa n'ubu bikiratwa mu Gitaramo i Rwanda!
Maze ubwo Umutindi Rugigana yamugeragaho ati: Yambu Rukara, urwa Bishingwe ati: Yambu ni ukwamburwa abana nayipfuye na benewanyu uriyamburire wenyine,
Rugigana ati: ariko harimo n'agasuzuguro Rukara,
Urw'Igikundiro ati: nako ntikabura mbandoga Bishingwe,
Urw'Igikundiro ati: Ese ubundi ko mwaje ngo muby'ivanjiri iby'ubutaka bwa rubanda rw'Imana n'imanza zabo z'imbibi urabyivangamo ute?
Bakomeje guharira, Rukara ati: Nkwice Urw'Igikundiro nimane urwandemye amutsinda aho mu Gahunga k'Abarashi na bugingo n'ubu Niko hakitwa. N'abatabaye abakuramo babiri icyarimwe ubwo Manuka umuhungu we yamuryaga akara bamutaye kuwakajwiga akebutse ku itako atimburira babiri icyarimwe abandi bazungu barwara ikizungera bakwira imishwaro ngo gakara yateye, nibwo yagiye yitwa: akaba Shebuja w' .
Kuri uyu munsi rero wa 12 Ugushyingo 2021 nibwo twamenye inkuru ko uwagiye neza Rukara akurikiwe n'umwuzukuruza we watoye umugendo Umurage wa Sekuruza akawutoza no mu Rukerereza ITORERO ry'Igihugu cyacu aho twamukundaga cyane mu mudiho we w'umuriri mu Rusengo none asanze Imizi tuvomaho, ivomo ry'u Rwanda ntirikama. Abakamyi bazo musigaye ntimusuhererwe mucanire zisusuruke cyane n'urw'Igikundiro yumve ako gashyuhe tugitwaza kandi ko kadateze kuzima i Rwanda tukiri mu Bicumbi KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!
Muganga Rutangarwamaboko ,
Umushakashatsi,
Umwigisha w' ,
, y'u ,
Inzobere mubyo , , (Filozofiya), yatangije n' bwa Muntu Bushingiye ku , , , ndetse n' .
Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO_RCHC,
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp: +250733090143.
Kigali, GISOZI, KG 834 Street.